Online Library TheLib.net » Ubushakashatsi mu Bumenyi Nyamuntu n’Imibanire y’Abantu
cover of the book Ubushakashatsi mu Bumenyi Nyamuntu n’Imibanire y’Abantu

Ebook: Ubushakashatsi mu Bumenyi Nyamuntu n’Imibanire y’Abantu

00
12.02.2024
0
0
Mu bihugu byakataje mu majyambere, usanga ubushakashatsi ari itara rimurikira ibikorwa by’amajyambere kandi bukaba n’umuyoboro w’iterambere rirambye haba mu bukungu, ubumenyi n’ikoranabuhanga, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere y’igihugu, umutekano n’ibindi.

Kuba abashakashatsi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyamberere badakoresha cyane indimi zabo kavukire mu gukora ubushakashatsi no mu guhererekanya n’abandi ubumenyi bwavumbuwe hirya no hino ku isi bishobora kuba biri ku isonga mu bibangamira iterambere rirambye, ryihuta kandi rigera kuri benshi. Gukoresha ururimi abenegihugu bahuriyeho mu nzego zose – abashakashatsi, abanyeshuri n’abarimu, abafata ibyemezo, abaturage n’abandi bakenera ubushakashatsi cyangwa ibyabuvuyemo – bishobora gutuma hahangwa ubumenyi bwegereye abagenerwabikorwa, bakabugira ubwabo, bakabusangira kandi bakabusigasira. Ngicyo icyatumwe twandika iki gitabo mu Kinyarwanda. Tugamije kuzamura ireme ry’ubushakashatsi mu bumenyi nyamuntu n’imibanire y’abantu. Tugamije kandi kwimakaza ubwumvane hagati y’abafatanyabikorwa bose haba mu gutegura umushinga w’ubushakashatsi, kuwushyira mu bikorwa, gusesengura, kugenzura ndetse no gusuzuma uko ubushakashatsi bwagenze n’umusaruro bwatanze.
Download the book Ubushakashatsi mu Bumenyi Nyamuntu n’Imibanire y’Abantu for free or read online
Read Download
Continue reading on any device:
QR code
Last viewed books
Related books
Comments (0)
reload, if the code cannot be seen